lirik lagu icenova - uruziga
[chorus: icenova]
nzira ya muntu n’uruziga, urayiruka ubikunze, utabikunze
uca akenge wiruka bikarangira wisanze aho wavuye
wicika intege, niko bimeze, impamba utahanye urahirwe ikuramutse
[verse 1: icenova]
uzavuka, uzakura, uzareba, uzajyenda, uzigana, yewe uzakora
uzazamuka yewe uzakara, kure mu buzima uzifuza kugera
nta mupaka, nta mupaka niya nzira ya muntu y’uruziga
ziga, n’ukuvuka, n’ugupfa gusa ntuzagire ubwoba wowe uzamenye imana
ko inzira kandi idaharuye ko inzira kandi itabwira umugenzi
ko imbere kandi hapanuye ko imbere kandi hapakiye byinshi
byiza bibi, biza kwinshi gusa ukuri n’uko uri inkingi ya mwamba
izi uko ibigenza ikanga ikahivana
[pre-chorus: icenova]
turi abagenzi mw’ubu buzima, n’ibihe tukabicamo nk’inzira
binyuremo neza uharura inzira, uzasige inkuru nziza inyuma
[chorus: icenova]
nzira ya muntu n’uruziga, urayiruka ubikunze, utabikunze
uca akenge wiruka bikarangira wisanze aho wavuye
wicika intege, niko bimeze, impamba utahanye urahirwe ikuramutse
[verse 2: icenova]
nzira ya muntu, nzira ya muntu
ca inkoni izamba ugabanye amayobera uhmm
nzira ya muntu, nzira ya muntu
cira amarenga mwene adamu atayoba uhmm..
araramuka yiruka, ashaka icyamuramutsa
gusa icyibi cyo gapfa, cyamuhugije kunyurwa
irari ishyari, kwiyumva no kwikunda, kwifunga, uhm..
gusa n’ukuri niwowe w’ukuri urabe umunyakuri, nyabuna urahirwe yoo
[pre-chorus: icenova]
turi abagenzi mw’ubu buzima, n’ibihe tukabicamo nk’inzira
binyuremo neza uharura inzira, uzasige inkuru nziza inyuma
[chorus: icenova]
nzira ya muntu n’uruziga, urayiruka ubikunze, utabikunze
uca akenge wiruka bikarangira wisanze aho wavuye
wicika intege, niko bimeze, impamba utahanye urahirwe ikuramutse
Lirik lagu lainnya:
- lirik lagu subversión x - ellos a la mierda
- lirik lagu austen ballard - bleed on you (demo)
- lirik lagu rolando boldrin - dona divergência
- lirik lagu new mayhem - yperite
- lirik lagu zachary hill - battle of the wits (hidden track)
- lirik lagu rapx - auto cemburu
- lirik lagu smokepurpp - red bottoms
- lirik lagu ריף כהן - sur le macadam - riff cohen
- lirik lagu soba - bad intentions
- lirik lagu bohonelo - witaminy