lirik lagu holy gate singers choir - itegeko rya gatanu
itegeko rya gatanu by holy gate singers choir/ bukamba sda church
igice cya mbere:
yari umwana w’imfura mu muryango; nabwo kandi nawe yari ikinege ; mu muryango w’abakene udafite byinshi wamureresha; ise wari usig~ye ukora byose ngo arebe ko ahari umwana yakwiga; yumvaga amufiteho inzozi nziza zo kuzamumara ubukene. nyamuhungu nawe ashyiramo umwete imana iramufasha agira ubwenge yari agiye kubera igisubizo umuryango we w’abakene
igice cya kabiri:
nyamuhungu yaje kujya i mahanga aratsinda isi yose iramumenya; hehe no kwibuka ibikorwa bya se wari warakoze byose; iminsi ishira ubute bavandimwe; umusaza yagеze aho ararwara maze atekеreza umuhungu we wari umuvuzi ukomeye; (maze amwoherereza ubutumwa nyamuhungu nawe ntiyabwitaho; bidatinze umusaza arasinzira atavuwe n’umuhungu we x2)
gusubiramo:
(ni itegeko ry’imana yacu k~mvira ababyeyi ; wibuke ko uwishe rimwe aba ayatsembye yose; uwavutse wese ajye yumvira ababyeyi tuzaramire mu gihugu imana iduha) x2
igice cya gatatu:
maze wa musore aho ahinduriye; inkuru mbi niyo yamutanze imbere’ mbega agahinda yagize bavandimwe kubwo kutumvira umubyeyi we
gusubiramo
(ni itegeko ry’imana yacu k~mvira ababyeyi ; wibuke ko uwishe rimwe aba ayatsembye yose; uwavutse wese ajye yumvira ababyeyi tuzaramire mu gihugu imana iduha) x2
twese twese: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
turi abana: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
twaravutse: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
nitwubahe: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
nananana: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
Lirik lagu lainnya:
- lirik lagu mc anami - clones
- lirik lagu graphene - back in the day
- lirik lagu kings of anything - drift
- lirik lagu stevesongs - opposite day
- lirik lagu jujubee - back for more (acoustic)
- lirik lagu lucas lombard - les histoires d'amour qui traînent
- lirik lagu the art (asquad) - fearless
- lirik lagu nolip30th - c-walk
- lirik lagu 二口魔菜 futakuchi mana - rule of nines
- lirik lagu anne sila - demain dès l'aube